Last updated on August 1st, 2024 at 12:48 pm
Umubyeyi wambyaye yankunze nkivuka
Uwambyaye arahembwa aracanirwa arota
Aho asohokeye aronsa araheka araberwa
Nkaba umwana mutoya wavukanye indwara
Babunga bamvuza mbaraza rubunda
Babyemera byose kubera urukundo.
Umuhungu nasanze wantanze kuvuka
Tubana aho neza tuneza ababyeyi
Ubugumba buraza bafunga kubyara
Tubyirukana ubwenge duhinda agahinda
Uwo mwana wa mama akareba amatungo;
Nkaguma imuhira nkagenga inzu yose.
Abakuru bagahinga ngo inzara itaduhumba,
Ubwo imyaka iragwira amatungo aba yose
Abaturanyi bacu bagira ishyari ryinshi.
Tubaho mu butoya dutozwa gukunda
Duhesha ababyeyi agaciro mu bandi
Tububaha twembi njye n’uwo muhungu
Ugasanga dukunzwe agaciro gahwanye.
Umuhungu arasiza ahashinga umuganda,
Imigambi iba yose ubwo ashima umukobwa.
Inzu yuzuye neza se ajyana ikibindi
Amukwera inka nziza igishashi kabombo
Nkareba ibyo ngibyo nti: “azampa inka nanjye.”
Mu bukumi nditonda mba umwari ubikwiye.
Ubwo Imana irabyumva umuhungu aba araje
Duhura mukunze mushimira iwacu
Umukambwe ati: “naze ndabyemeye nanjye.”
Ntibyatinda iminsi ubwo inzoga ziranyobwa
Bavuze iby’inkwano umuranga ati: “nta yo.”
Umusaza arabyanga ati: “nzamuha abandi.”
Umuhungu arabamba ati “nzajya guhaha.”
Wa mwana wa mama umugore aba aratwite!
Umuhungu nakunze aba avuye i Bugande!
Ishiringi yahashye azigura inka y’igaju,
Ayitanga aho iwacu babona kuntanga
Musanga mukunze duhuza imigambi,
Turwanya ubutindi buranga burera,
Turembye aracika asubira mu mahanga.
Nsigara meze nabi ubutindi bunuma.
Ngapfira iyoi ngiyo ab’iwacu barenzwe
Bateretse amapfizi bacaniye imbyeyi
Nkabwira abakunzi nti “ nanzwe na data
Wahaye inka abandi njye akangira uw’iyo
Uwahashye ngo antunge akamwaka icyo ahashye
Agateza ubutindi aho atanze icyo abyaye
Ngacana burundu n’icyitwa agatungo
Uwavukanye nanjye akazazirya zose
Ngapfira iyo ngiyo ngacibwa mu byacu.
Icyo nshaka kukubaza mubyeyi wambyaye
Ni ikintu wampoye ujya kunca mu bandi
Aho kumpa inka nanjye ukatwaka n’iyacu!
Ukagwiza iby’iwacu njye mponda umunono!”
Urwo mpfuye urwo ngurwo ndupfanye n’abandi
Uwapfuye urwo mpfuye ntarenganye Imana
Aho ahubwo ababyeyi muhibaze cyane.
Leave a comment