Last updated on August 1st, 2024 at 12:44 pm
Sakwe Sakwe… ! Soma!
- Bagatake bagasamaze bakabikire ubwiza bwako=Imanzi mu maribori
- Bagiteye icumu gicumba umwotsi = Ikinyugunyugu
- Baguhaga akabando warwaye iki? = Igikoro
- Bakaribata n’umuhungu we Bajogo = Icyiyoni
- Bakobwa nararushye = Akarago ko mu irebe
- Bandasa bandamira nyir’imoso ndi imanzi = Igihumyo
- Banga ingata mbange indi tujye kwikorera ka kaguru ka Dondi i Budaha = Ukuguru kw’imbaragasa
- Bantetere anyuze aha = Umugore utwite
- Barahinga nkabarusha ihirwe = Imbeba/Imungu/Inyoni
- Barateka ntibaminina = Amazi y’inyama
- Barugerageze barugere imigozi barushyire hagati y’abagabo = Intore n’umutsima
- Behu behu = Umwirongi
- Bibiri ngo piii = Imvura ku iteke
- Bicinyigiri bya Bikangaga Bikondo byacuzwe n’abantu = Ibirago
- Bigorogoro bya Nyirabigorogonzi, uwo Imana ihaye ntabura gutunga = Isekurume
- Bihembyiheru imfizi ya Bigutu = Imiduha
- Bihogo bya Birahinda ntitanga iratiza = Imana
- Bihubyumye arenze urugo = Icyiyoni
- Bijugujugu bya ati : « po !!! » = Umujugujugu mu ihene
- Bikumburanye bibana=Amabere/Ibikingi by’amarembo
- Bikumburanye bitazahura = Isi n’ijuru
- Birata ntibitana = Amabondo y’ihene
- Bireke bifurize = Inkari mu murama
- Birigita birigita = Imende ku mugezi
- Biromongana mu mpinga ya Janja = Ibicuma ku nkangara
- Bisa bidasa = Amasaka n’urukungu/Ururo n’urumamfu
- Bisa bitagira isano = Amasaka n’urubingo/Amata y’inka n’ay’intama/ Ururo n’urumamfu/Urutoki n’amatembetembe/Amasaka n’urukungu
- Bitamba araguye n’ingabo ze zose = Igitoki n’insina bigwanye
- Biteganye bitazahura=Inkombe z’uruzi
- Bombori bombori = Urujyo mu nkono
- Bucunya butisiga = Ubuzuru bw’imbwa
- Buguti buguti = Ihene ibugutira amatovu/Inka ibugutira iriba/Umugore ubuguta mu nkanda/Umusore ubuguta mu ngabo
- Buguza ubugumya mbuguze ubuguzi tujye kubuguza ibuguma y’ihene i Bugoyi = Ibuguma y’imbeba
- Buhiri bwa Kamango yakubitaga so amuruta ? = Uruyuki.
- Bukaragira Dereri = Intoki z’uruhinja
- Bundikira tujye i Bwami = Igitsina cy’ububemba
- Bunebune yagiye kugura umwenda kwa Mirongwitanu = Isekurume
- Bwenge bwa none bwagutana=Kudashyira ingasire mu masaka ngo iyasye
- Bwira Rugango uti : « Rugahura aragusize » = Umutsima n’inyama
- Bwiza bupfuye ubusa = Uruhu rw’imbwa
- Byagira biti : « po !!! » = Imfizi y’intama
- Byagwa impubi = Impiru n’inuma
- Byakora kurya, byakora kuno = Amara
- Byumiye mu gasozi = Amabyi y’umushumba
- Byumve uhore=Umusuzi wa so
Leave a comment