Last updated on August 1st, 2024 at 12:44 pm
Sakwe Sakwe… ! Soma!
- Maganyiro = Inkingi yo ku musego
- Magurijana arajajaba i janjagiro =Umukondo w’inyana
- Maguru aca inkanda nyirashyano = Amaguru y’umusambi
- Maguru ijana kabuno kaboze, hembe rimwe = Inzu
- Maguru mane ahagaze kuri maguru mane ashaka maguru mane= Injangwe ihagaze ku meza ishaka imbeba
- Mahuhu hakurya = Inzu irimo ubusa
- Makasi ihuye n’indi = Ibuye n’umutarimba
- Mama arusha nyoko amabuno = Intembatembe
- Mama arusha nyoko gukimbagirira inkanda = Inda mu ihururu
- Mama arusha nyoko ibikinga = Uruhiza
- Mama arusha nyoko kunogera inkanda=Umusambi/ikinyabwoya
- Mama arusha nyoko kuzinga inkanda = Umwumba w’urukoma
- Mama arusha nyoko kwambara inigi zera = Icyiyoni
- Mama arusha nyoko kwambarira abakwe = Uruhu rw’intama
- Mama arusha nyoko kwambarira ubukwe= Ikigori
- Mama shenge=Umwana w’uruhinja
- Mamahinda mamahi = Amahinda y’inkuba
- Mapfumfuramanyoni = Amahembe
- Matana wa vure = Ikirago
- Mbanda imbaraga = Ikinyoro mu rubavu
- Mbe muganga aho wicariye nturuha akabuno = Inkono ku ziko
- Mbindigira agiye i Nyanza = Irobe n’umutsima
- Mbonye inkoni nziza mbura inzira ngo njye kuyica = Kudashobora kurongora mushiki wawe
- Mbonye umusore w’i Gisaka asomera igisate cy’umutsima = Umurabyo
- Mbyutse kare mbona umuzimu wambaye intorezo = Imbwa ifite igufa
- Mennye inkuba nyihambiriza indi = Igitoke n’amakoma yacyo
- Mfite abakobwa benshi ariko uwapfuye ijisho muri bo yabatanze gusabwa=Inopfu
- Mfite abakobwa kuva ku ngoma ya Gahindiro n’ubu ntibararamukanya = Inkombe z’uruzi
- Mfite abana bakicara ku ntebe imwe = Igitsina cy’amateke
- Mfite abana nkabasiga nkabanogereza nkabasubiza mu nda = Imyambi mu mutana
- Mfite abana ntiwababara = Uburo
- Mfite abana ntiwamenya uwavutse mbere = Ibishyiga
- Mfite akagore karusha nyoko kurunga = Akayuki
- Mfite ibiti imizi yabyo yakuze ijya hejuru, amashami yabyo areba hasi = Ubwanwa
- Mfite ibuye rimena irindi = Inyundo
- Mfite icyumba gihora gikonje = Firigo
- Mfite igihugu cy’abagabo gusa = Ibigori bifite imisatsi
- Mfite ihene aho iziritse ntawe uhita atayiseguye = Umunyinya
- Mfite imfizi yihariye ishyanga rya yonyine = Agahinda mu mutima
- Mfite ingungu ebyiri zinyambutsa uruzi iteka = Amaso
- Mfite inka 12, iyo inyota inyishe mfata imwe nkayica umutwe nkayinywa amaraso=Ikaziye ya Pirimusi
- Mfite inka ni rusimbukamigina = Imboni
- Mfite inka yanjye nyiragira ku manga ntitembe=Amatwi
- Mfite inka yica ikiri nto = Isovu
- Mfite inka yimira mu ibondo ikabyarira mu rubavu=Ikigori
- Mfite inkwi zanjye zumye ariko nazicana ntizake=Amahembe y’inka
- Mfite umwana akarara aryamye akirirwa aryamye = Ikirago
- Mfukumfuku yatura so ku mucaca = Umusemburo
- Minyaruko aranyarutse Ruganzu ati: “ndindira aho” = Igikoba n’umutsima
- Minyaruko ati: hi! Rugambarara ati: narakaye = Intore n’amata
- Mira isupu nkasiga inyama=Ibikongorwa by’ibisheke
- Mpa umweru wanjye ngabire abana=Amata
- Mpagaze aha ndora amenyo ya Ruganzu = Ibikingi by’amarembo
- Mpagaze hano nkubita inkoni yanjye i Buzi = Umurabyo
- Mpagaze hasi umutwe nywukoza ku ijuru = Igisenge
- Mpagaze inaha ndasa kwa myasiro i Burundi =Umurabyo
- Mpagaze inyuma nibonamo imbere=Kwirebera mu kirahuri
- Mpagaze ku gashyinga ndashyenga = Inkware
- Mpagaze ku gasozi mbona abagore bambaye impeta bose = Uruyange rw’amashaza
- Mpagaze ku gasozi mpaga amatama nti: “amata y’abashumba yabuze” = Umwumano w’ishashi
- Mpagaze ku gasozi ndasa Rugina mu bihaha = Ikigega kitagira amasaka
- Mpagaze ku gasozi nti: “bahinzi baho baho” =Intuku z’amasaka.
- Mpagaze ku gasozi nti: “bana banjye murizihiwe” = Amasaka y’umuterero/Inka zirisha mu mubande/ Insina zikaragiye
- Mpagaze ku gasozi nti: behu! = Abarinzi b’inyoni/ Inzara mu bana
- Mpagaze ku gasozi nzana ifuro ry’amata = Uruyange rw’amashaza
- Mpagaze ku manga Imana izaba impa = Umugore utwite
- Mpagaze ku mpinga nti : « bana banjye hubika » = Amahindu mu mateke
- Mpagaze ku ruhiza nyara i Buriza nti : « Bahinzi nimuhingure » =Icyumweru
- Mpagaze ku rutare mpamagara Majigo nti : « amata y’abashumba yabuze » : Umugono w’ishashi
- Mpagaze ku rutare ndasa umwambi umara abana b’abatwa = Inzara
- Mpagaze mu gahinga mbona Rukara mu kabande = Icyiyoni
- Mpagaze mu gahinga mbona Rusengo mu maraka = Inkono itogota
- Mpagaze mu gahinga nyarira ab’ epfo=Imvura
- Mpagaze mu irembo mbona Bukoramungabo mu nda = Ikigega kirimo ubusa
- Mpagaze mu ishyamba rimpa umwezi=Ibarizo
- Mpagaze mu mpinga mpenera ab’epfo=Umubagazi
- Mpagaze mu mpinga ndizihiza = Umwuho w’amateke
- Mpagaze mu mpinga ubutogore buramvuna = Umugabo wambaye umwenda mushya
- Mpagaze mu Rwanda ndeba mu mahanga=Televiziyo
- Mpambye umwe nzura benshi = Amashaza/ ibishyimbo/Inkori/soya
- Mpeka nanjye naguhetse = Igare rigeze ahazamuka
- Mpinga mu gahinga/ mu misozi yose nkasarura mu gapfunsi=umusatsi
- Mpiritse indobo ikwira hose=Amagambo yo ku rurembo
- Mpise kwa Rucuku bakocagurana = Ifuni mu mabuye
- Mpuye n’Imana yikoreye intebu = Ipfupfu ry’imfizi
- Mpuye n’Imana yikoreye inyama = Isake
- Mpuye na gatitiba ihetse gatindi=Ikizungu ku ipikipiki.
- Mpuye na Mugara = Ikinyabwoya
- Mpuye na Ruganzu yikoreye igitebo igitebo cy’inyama = Ibisunzu bya rusake
- Mu gikombe ngo: gi! =Umuhazi ugwanye umuguta
- Mu gikombe ngo: hobe hobe! =Uruheri mu gihata
- Mu gikombe ngo: hobeka=Umujugujugu mu ihene
- Mu mucyamo biradogera=Impatwe z’umusaza
- Mu rugo rw’imiseke hagati nyamagana=Ururimi mu menyo
- Mugarikayera ni Sebatongo=Umuyenzi
- Mugina ni uwa Muko=Umutsi wo ku kibuno
- Mugongo mugari umpekera abana=Uburiri/ Urusenge
- Mukara ikamwa ayera ni inka ya Dogo=Umuyenzi
- Mukore ubone=Umwana w’ umwami
- Musatsi murende umukobwa utagira inenge=Urufunzo
- Mutamu irabyina mu gatabire = Imbwa mu masinde
- Mutamu irarembera mu bisi n’iyayo = Umuyaga mu muyange
- Mutamu irarenze n’iyayo=Isha mu mukenke
- Mutamu iriruka ntirenga=Umuyaga
- Mutumbajuru wa Rujugira =Umwumba w’insina
- Muzane akuho mbahe agakoma=Ugutwi kw’imbeba
- Muze tumupfunye bene umupfu baraje=Icyagumbwa
- Mvugirije ingoma ikuzimu abari imusozi barayumva=Agakono k’impengeri
- Mvumbuye inyamaswa itagira umurizo=Intosho
- Mvuye aha nshumbagira ngera iyo nshaka=Umuhunda n’icumu
- Mvuye aha nshyutswe ngera iyo nshaka=Uruboho.
- Mvuye aha nta minopfu ndinda ngera aho nshaka =Isakamburira ry’inzu
- Mvuye ikuzimu mpinnye agatoki=Umugondoro w’ibishyimbo
- Mweru n’iyayo=Urusyo n’ingasire
Leave a comment