Last updated on August 1st, 2024 at 12:44 pm
Sakwe Sakwe… ! Soma!
- Faraziya aceza yicaye=Akayunguruzo
- Fata agahini mfate akandi tujye gusekura umutanoga = Umusenyi
- Fata agakoni mfate akandi tujye guherekeza Nyamuhirimanga = Umugore utwite
- Fata akebo mfate akandi tujye gutara intagwira=Ubwoya bw’inka
- Fata akebo mfate akandi tujye gusoroma intagwira = Ubwoya bw’inka
- Fata ingata ngukorere sangara = Agakenya k’imbaragasa
- Fata inkoni mfate indi tujye gukubita Rutabyuka ku mukokwe = Igihu
- Fata inkoni ngufi turagiye ku manga = Umusigati
- Fata intorezo mfate indi tujye kwasa ibitaswa =Urutare
- Fata Kagina tuyirase = Ururo
- Fata so ndongore nyoko = Ishoka mu giti
- Fata so nkunkumure nyoko= Urwiri
- Fata sogokuru atagwa mu ruzi = Umucaca
- Fata ubwato mfate ubundi tujye kwambutsa ibitayega = Umugore utwite
- Fata umuhoro mfate undi tujye gutema ibidatemeka = Amazi/Umuzi w’urutare
- Fata utwangushye tujye kuvoma iriba ridakama=Ishuri
Leave a comment